Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi z’imitangire y’amazi

Serivisi zacu zijyanye n’amazi zirimo ibikorwa byose bijyanye no kuyakura mu masoko, mu migezi no kuyatunganya ndetse no kuyageza ku baturarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu. Dukoresha uburyo bugezweho mu gutunganya amazi ku buryo aba yujuje ubuziranenge busabwa ku rwego mpuzamahanga; bivuze ko aba asa neza kandi yizewe mu gihe aturutse ku ruganda ruyatunganya.

Serivisi zishamikiyeho

Gutunganya amazi

Dukoresha uburyo uburyo butandukanye mu gushaka amazi no kuyatunganya dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo twizere ari meza ku buryo yakoreshwa

Gukwirakwiza amazi

Tubungabunga imiyoboro y’amazi kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo dusane iyangiritse, tunakemura n’ibindi bibazo biri mu miyoboro hagamijwe gutanga amazi mu buryo bwizewe.

Gupima amazi

Mu buryo buhoraho, tugenzura amazi dutanga binyuze mu kuyapima muri Laboratwari kugira ngo twizere ko yujuje ubuziranenge mbere yo kuyohereza mu miyiboro.

Ikoranabuhanga mu kubara amazi

Twatangije gahunda yo gukora ikoranabuhanga mu gupima amazi no kugenzura ayakoreshejwe hagamijwe kugabanya ibihombo.