Dr. Asaph Kabaasha
Umuyobozi Mukuru - WASAC Group
Dr Asaph Kabaasha, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group afite uburambe bw’imyaka irenga 18 mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Civil Engineering yakuye muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, akaba yaranakoze ubushakashatsi ku kibazo cy’imiyoboro y’amazi yangirika amazi akameneka.Mu mashuri yize kandi afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) harimo ijyanye n’amazi n’ibikorwaremezo (Municipal water and infranstructure) yakuye muri kaminuza ya UNESCO-IHE mu Buholandi, n’indi ijyanye no gukwirakwiza no gucanga amazi mu mijyi( Urban Water Engineering and Management) yakuye muri kaminuza ya AIT muri Thailand. Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor), Dr. Kabaasha yize ubwubatsi bujyanye no kurengera ibidukikije(Civil and Environmental Engineering) mu cyahoze ari Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST). Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Yabaye umuyobozi w’imishinga mpuzamahanga iterwa inkunga n’umuryango w’Abadage wita ku bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza (VEI), aho yakoranye n’imiryango mpuzamahanga irimo USAID, UNICEF, WaterAid na Water For People.Mbere y’aho yakoze imirimo inyuranye mu cyahoze ari EWSA cyaje kuvamo WASAC na REG, aho yabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi n’uw’ishami rishinzwe imicungire y’imiyoboro y’amazi (Water Network Management).Uretse uburambe mu bijyanye na tekiniki n’ubuyobozi, Dr Kabaasha yabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi( RWB) kuva mu 2020-2025.
MWISENEZA Maxime Marius
Umuyobozi – WASAC Utility Ltd
Umuyobozi wa WASAC Utility, Mwiseneza Maxime Marius ni Enjeniyeri mu bijyanye n’Ubwubatsi n’ibidukikije (Civil and Environmental Engineering), akaba afite uburambe bw’imyaka irenga 15 mu guteza imbere ibikorwaremezo, mu micungire n’ubuyobozi bw’imishinga. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’ubwubatsi n’imicungire y’imishinga (Construction Project Management) yakuye muri Kaminuza ya Heriot-Watt mu Bwongereza, ndetse n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza(Bachelor) mu bijyanye n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga mu bidukikije (Civil Engineering and Environmental Technology) yakuye mu cyahoze ari Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu yabaye Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda yigisha ibijyanye na siyansi z’ubwubatsi, ubugenge, n’ubutabire. Uretse amashuri yize, yakoze amahugurwa n’amasomo y’igihe gito anyuranye, byamufashije kongera ubumenyi mu guteza imbere ibikorwaremezo n’imiyoborere.
Mbere yo kuba umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi n’Isukura (WASAC Utility), Mwiseneza yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) kuva mu kwezi k’Ukwakira, umwaka wa 2022, aho yagize uruhare rukomeye mu mu ishyirwamubikorwa ry’imishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi mu gihugu.Ni umwe mu banyamuryango b'Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda (IER), akaba azwiho ubuhanga mu miyoborere no kugira umuhate mu iterambere rirambye ry’ibikorwaremezo. Nk’umuyobozi wa WASAC Utility, Mwiseneza yiyemeje gushyira imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi z’amazi, isuku n’isukura mu Rwanda.